

Kubona igicuruzwa gikwiye na Rymax Oil advisor
Mu ma mashini akomeye kandi akora neza, imodoka zacu n’ibindi bikoresho bikora neza, hari intwari itagaragara ariyo amavuta . Aya mavuta afasha moto, buwate za vitens, na bearings gukora neza, agabanya gukubanaho kwibyuma (friction) n’izamuka ry’ubushyuhe, bityo bikarinda kwangirika kw’ibikoresho.
Ariko amavuta yose si amwe kimwe nuko akora bitandukanye, kandi gukoresha atarabugenewe bishobora gutera ibibazo bikomeye, nko kwangirika kw’imashini no kugabanuka k’umusaruro cq ingufu.
Ni yo mpamvu muri Rymax Lubricants twashyizeho Rymax Oil Advisor nka kimwe mugikoresho cyihariye kizagufasha guhitamo amavuta meza kuri buri gikoresho cyawe. Waba ukeneye amavuta yo gushyira mu modoka, imashini ziremereye, cyangwa ibikoresho by’ubuhinzi, Oil Advisor izaguha inama zizewe zakozwe hakurikijwe amabwiriza ya OEM (Original Equipment Manufacturer).

Igikoresho Gitanga Inama ku Bice Bitandukanye by'Imodoka Yawe
Rymax Oil Advisor igufasha kubona inama ku mavuta yo gushyira mu ibice bitandukanye by’imodoka yawe, harimo moteri, buwate ya vitensi (gearbox), feri (brakes), ndetse n’amazi akonjesha moteri (coolants). biguha amahitamo atandukanye bitewe n'icyo ukeneye, kuva ku mavuta meza ahuye neza n’imashini yawe kugeza ku mahitamo arushaho kugabanya igiciro ariko agakomeza kuba meza kandi ajyanye naho akoreshwa.
Gukoresha Rymax Oil Advisor biroroshye kandi birumvikana. shyiramo amakuru y’imodoka yawe, hanyuma oil advisor yacu iguhuze n’ibicuruzwa bya Rymax ukeneye bikurikije inama z’inzobere.
Dufite ububiko bw’amakuru bunini cyane k’amakuru ya OEM (Original Equipment Manufacturer), aho dusangamo amakuru y’ibice byose by’imodoka harimo na kataloge zashyizweho mu myaka myinshi ishize bityo twemera gukorana na moteri nshya ndetse n’izimaze imyaka myinshi mu kazi.
Iyi oil advisor igikoreshwa n’itsinda ry’inzobere riba rihura buri munsi n’abakora ibikoresho by’imodoka ku isi hose, bityo amakuru yatangajwe ahora ahuye n’ibigezweho.
Gukorsha Rymax Oil Advisor, ntubona amavuta gusa, ahubwo unabona amakuru y’ingenzi ku modoka yawe, akubiyemo ibisobanuro bya tekinike, ingano y’amavuta ukeneye guhindura, ndetse n’igihe cyiza cyo kuyasimbuza. Uretse ibyo, ushobora gukura aya makuru muri PDF kugira ngo uyabike mu nyandiko za serivisi z’imodoka yawe, bigafasha mu kuyitaho no kuyibungabunga neza
Ushobora gushyira Rymax Oil Advisor muri telefone yawe kugira ngo uyigereho byihuse. Ku bakoresha Android, fungura Rymax Oil Advisor muri browser, kanda utudomo dutatu (menu) turi hejuru iburyo, hanyuma uhitemo “Install app”. Ku bakoresha iPhone (iOS), fungura Safari, kanda akabuto k’icya arrow kari hepfo hagati, hanyuma uhitemo “Add to Home Screen”. Ubu, ushobora kubona Rymax Oil Advisor byoroshye igihe cyose ubikeneye!

guhitamo amavuta ukoresheje Rymax Oil Advisor, ushobora kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, kugabanya ikiguzi cyo gusana ibyakwangirika kubera gukoresha amavuta adahwanye nayo ikinyabiziga cyawe gikoresha, no kongerera igihe cy’ubuzima ibikoresho byawe by’agaciro. yakoreshe uyu munsi maze ubone itandukaniro