MGL0498 MGL0498
Back

Imyumvire y'abantu kumodoka mu Rwanda

Mubiganiro byacu bya blog 'imyumvire y'abantu ku modoka' turasesengura ibitekerezo bitandukanye byimodoka. Turareba icyo imodoka zisobanura kubantu, icyo imodoka zizwiho na siporo yimodoka zihari, nuburyo zifata imodoka zabo mubihugu bitandukanye. Iki gihe Yvette aravuga kubyerekeye imyumvire y'abantu ku modoka mu Rwanda. Ari mu Rwanda akaba atuye Kigali.

Iki gihe Yvette aravuga kubyerekeye imyumvure y'imodoka mu Rwanda. Ari mu Rwanda Rwanda akaba atuye Kigali.

Muri iyi blog yacu yitwa "Imyumvire y’abantu kumodoka", turarebera hamwe uko abantu batekereza ku modoka. Tureba icyo imodoka zisobanuye ku bantu, ndetse n’uko abantu batandukanye bakoresha imodoka zabo mu bihugu bitandukanye. Uyu munsi, Yvette aratubwira ku myumvire abanyarwanda bafite kumodoka. Ni umwe mu bagize Rymax Rwanda akaba atuye i Kigali.

Mu Rwanda bamwe bafata imodoka nkuburyo bakwifashisa munjyendo za buri munsi zitandukanye mugihe abandi imodoka bayifata nk’umunezero n’icyubahiro cyangwa uburyo bwo kubaho ubuzima bwo hejuru cq bwigitangaza.

Mu Rwanda, nk'ibindi bihugu byinshi by'Afurika, abantu bakunze gushaka umuntu uzajya woza imodoka zabo buri gitondo aho batuye, aho kuzijyana mukinamba. Abantu bacye, cyane cyane ibigo bitwara abagenzi ndetse n'abashobora kwishyura, ni bo bajyana imodoka zabo mukinamba. Zimwe muzikunze kuboneka cyane ni Toyota, kuko hafi 85% by'imodoka ari Toyota, naho izisigaye ni Mercedes Benz, Suzuki, VW na Hyundai. Iyo bigeze ku modoka z'imikino (sports cars), benshi bakunze kuba bafite Toyota, naho ku mikino y'amarushanwa cyangwa indi mikino yo mu muhanda, abantu bakoresha imodoka zishaje z'ubwoko bwose, bakazihindura bagasimbuza ibice byangiritse kugira ngo bazikoreshe. Sinzi impamvu ariko abantu ntabwo bakunda gukoresha imodoka nshya muri iyi mikino.

Ndatekereza ko ejo hazaza hazaba heza ku isoko ry'imodoka mu Rwanda, kuko dufite igisubizo gishya cya Volkswagen, aho imodoka za VW ziteranyirizwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya cyane kugura imodoka zakoreshejwe. Kandi dufite na Hyundai na Toyota Rwanda, aho ushobora kubona imodoka nshya zisohotse mu nganda, bityo bikaba ari intambwe nziza ku Rwanda.


Amakuru yose
Uru rubuga rukoresha kuki kugirango ubone uburambe bwiza kurubuga rwacu.