

Amasomo ngiro: Rymax yahuguye abakanishi n’abafatanyabikorwa ku ikoreshwa ry’amavuta mu buryo bwiza kandi bunoze
Uruganda Africa Lubricant Manufacturing Company Ltd (ALMC) rwateguye amahugurwa mu Rwanda agamije gufasha abakanishi, abacuruzi n’abashoramari kumenya no gukoresha neza amavuta ya Rymax, bityo bongere ubumenyi bwabo n’amahirwe yo gutera imbere mu bucuruzi.
Kuri uyu wa Gatanu, uruganda rukora amavuta ya Rymax mu Rwanda rwateguye amahugurwa agamije gutanga ubumenyi n’amakuru ku bijyanye n’amavuta Rymax itunganya. Ni igikorwa ngarukamwaka, kigamije guhuriza hamwe abafatanyabikorwa b’uruganda barimo abikorera, abashoramari ndetse n’abakanishi, hagamijwe kubongerera ubumenyi ku ikoreshwa ry’amavuta ya Rymax, aho akoreshwa n’uburyo akoreshwa neza.
Amahugurwa yibanda cyane ku gutanga ubumenyi ku buryo bwo gukoresha amavuta akwiye ahabugenewe, cyane cyane ku bantu batari basanzwe bakoresha amavuta ya Rymax, kugira ngo barusheho kuyamenya no kuyakoresha ku buryo buboneye kandi bwizewe.
Ibi bihuzwa na gahunda ya Leta igamije kongerera urubyiruko ubumenyi n’ubushobozi mu rwego rwo kuruteza imbere. Abitabiriye amahugurwa bashobora gutoranywamo abitwaye neza kurusha abandi, bakabona amahirwe yo gukorana n’uruganda. Ibi bigira uruhare rukomeye mu kubafasha kwiteza imbere, guteza imbere imiryango yabo, ndetse no kugira uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.


TWAGIRAYEZU Alexis ushinzwe gushaka amasoko muri ALMC akabari nawe watanze amahugurwa avuga bimworohera gushaka abakiliya kubera ko abo bahuguye bajya hanze bakaba aba ambasaderi kandi beza bityo rero ajyera kwisoko yisanga.
Avuga ko kandi ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekereza kuhazaza ha amavuta ya Rymax no gukuraho imbogamizi mugihe kirambye.
Mu biganiro bagiranye n’abayobozi ba ALMC, abitabiriye amahugurwa bagaragaje ibyifuzo bijyanye n'uburyo uruganda rwabafasha kurushaho kwamamaza amavuta ya Rymax no kuborohereza mu bucuruzi bwayo.
Muri ibyo byifuzo, basabye ko amahugurwa yajya aboneka kenshi uko bishoboka mu mwaka, kugira ngo bakomeze kuvugurura ubumenyi. Basabye kandi guhabwa ibikoresho byifashishwa mu bucuruzi birimo ibirango bya Rymax, ndetse no guhugurwa ku buryo bwo guhitamo amavuta akwiye hifashishijwe "Oil Advisor", umujyanama wihariye uboneka ku rubuga rwa Rymax Rwanda.


Abitabiriye amahugurwa bashimye ubufatanye n’uruganda Africa Lubricant Manufacturing Company Ltd (ALMC), bavuga ko rutahwema kubaba hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Bagarutse ku bwiza bw’amavuta ya Rymax, bavuga ko ahora ahari ku isoko ku buryo buhoraho. Ibi babihuje n’imbaraga uruganda rushyira mu kwagura ububiko no guharanira ko abaguzi babona amavuta yujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga, agendanye n’igihe n’ikoranabuhanga rigezweho.







