M Ddi Nz M0 Nzgt OD Aw Yi00 Yj Ax L Tlj Nj Et Yzcy MD Fj OTY0 MW Nh blog fuel economy1 M Ddi Nz M0 Nzgt OD Aw Yi00 Yj Ax L Tlj Nj Et Yzcy MD Fj OTY0 MW Nh blog fuel economy1
Back

Inama 5 zagufasha kuzigama lisansi

Kubera ko ibiciro bya lisansi bigenda bizamuka cyane, ni byiza kumenya inama n’uburyo wakoresha lisansi nke.

Kubera ko ibiciro bya lisansi bigenda bizamuka cyane, ni byiza kumenya inama n’uburyo wakoresha lisansi nke.

  1. Zimya moteri iyo idakenewe
    Hari imyumvire isanzwe ivuga ko kwatsa imodoka bikoresha lisansi nyinshi kuruta kuyireka igakomeza kwaka imodoka itajyenda. Nyamara, mu by’ukuri, niba ugiye guhagarara igihe kitarenze amasegonda 30, ni byiza kureka moter igakomeza ikaka. Gusa, igihe uhisemo kuyireka igakomeza kwaka, ushobora kuzigama lisansi kugeza kuri 15%. Ibi bishobora kuba imbogamizi cyane cyane mu gihe ufatiwe muri ambutiyaje.
    Izigama rya lisansi: kugeza kuri 0.2L kuri kilometero 100
  2. Genzura umwuka w’amapine yawe
    Kugenzura umwuka w’amapine ni ingenzi mu mutekano w’imodoka, ariko binagira uruhare mu kugabanya ingano ya lisansi ikoreshwa. Amapine afite umwuka muke ashobora gutuma imodoka ikoresha lisansi irenzeho 5%. Niba amapine yarengeje igihe, ubushobozi bwayo bwo gufata kumuhanda bushobora kugabanuka, bikaba byatera impanuka. Ni byiza rero kugenzura kenshi umwuka w’amapine no kongeramo umwuka urenzeho gato ku rwego rwasabwe, cyane cyane niba ugiye gukora urugendo rurerure.
    Izigama rya lisansi: kugeza kuri 2%
  3. Ntukoreshe air-conditioning (AC) nabi
    Air-conditioning igira akamaro cyane cyane mu mpeshyi, ariko nayo ishobora gutuma ukoresha lisansi nyinshi. Iyo uri kugenda ku muvuduko muto, ni byiza gufungura amadirishya aho gukoresha AC. Niba ukeneye gukoresha AC, tangira uyifungura nyuma yo gufungura amadirishya iminota micye kugira ngo ubushyuhe bw’imodoka bugabanuke. Iyo uri kugendera ku muvuduko wo hejuru (nk’uwo ku mihanda miremire), gukoresha AC biruta gufungura amadirishya kuko bifasha imodoka kugenda neza mu buryo bwa aerodynamique. Kugira ngo AC idakoresha lisansi nyinshi, shyira ubushyuhe hagati ya 20°C na 25°C aho gushyiraho 18°C kuko bidakenewe kandi bitanagira ingaruka nziza ku buzima.
    Izigama rya lisansi: kugeza kuri 20%
  4. Ntugapakire ubirenze ubushobozi  bw’imodoka
    Imodoka yikoreye ibiro byinshi ikoresha lisansi nyinshi. Ni byiza gutwara ibintu bike bishoboka kandi ukirinda gutwara ibintu utagikeneye mumodoka. Niba ugomba gutwara ibintu byinshi, gerageza kubikwirakwiza neza kugira ngo ibiro bibe bisaranganyijwe mu modoka hose.
    Izigama rya lisansi: hagati ya 10% na 20%
  5. Koresha amavuta ya moteri afite viscosity iri hasi
    Abakora imodoka bashyizeho ingamba zo kugabanya ikoreshwa rya lisansi kugira ngo imodoka zisohora imyuka ihumanya ibe  mike. Imodoka nshya zikorwa ari nyinshi kandi zikora neza. Indi ntambwe yageragejwe ni ugukoresha amavuta ya moteri yoroshye. Mu igerageza ryakorewe ku modoka zimwe, habayeho kuzigereranya ukoresheje amavuta ya moteri ya synthetique nka SAE 5W/30 hamwe n’ayandi ya kera nka SAE 15W/40 cyangwa 10W/40. Byagaragaye ko ukoresheje SAE 5W/30 ushobora kuzigama lisansi kugeza kuri 2%. Niba imodoka yawe ikoresha amavuta ya kera, guhindura ukajya kuri moderne nka Syrinx SAE 5W/30 bishobora kugufasha kuzigama lisansi no gukomeza kubona uburinzi bwuzuye ku gice cya moteri.
    Izigama rya lisansi: 1-2%
Amakuru yose
Uru rubuga rukoresha kuki kugirango ubone uburambe bwiza kurubuga rwacu.