MGU3 OGY3 OT Yt OG Ix NC00 ZGU1 L Thl O Dct Y2 Qx NT Zk NW Yx Nz U5 facebook tourrwanda MGU3 OGY3 OT Yt OG Ix NC00 ZGU1 L Thl O Dct Y2 Qx NT Zk NW Yx Nz U5 facebook tourrwanda
Back

Rymax yemeye ubufatanye bwigihe kirekire nigikorwa kinini cyo gusiganwa ku magare muri Afurika

Rymax Lubricants hamwe n’umufatanyabikorwa wayo mu Rwanda Société Pétrolière LTD (SP) bemeranyije ku bufatanye bw’imyaka 4 n'isiganwa rya Tour du Rwanda, ritegurwa na FERWACY, Ishyirahamwe ry’umukino w'amagare mu Rwanda. Rymax azaba umunyamuryango w'ishyirahamwe ry'abashyigikiye irushanwa, mugihe SP azaba umuterankunga w'irushanwa rya UCI Africa Tour 2.1.

Isiganwa rya Tour du Rwanda rizatangira ku itariki ya 23 Gashyantare 2020 i Kigali rikazasozwa nyuma y’ibice 8 ku itariki ya 1 Werurwe i Kigali. Mu minsi 8 y’amarushanwa, abakinnyi bazagenda intera y'uburebure bwa kilometero 110.8 buri munsi. Ubu burebure bukeya ni ikimenyetso cy’imisozi myinshi abakinnyi bazahura nayo: inshuro 5 mu cyiciro cya 3, inshuro 14 mu cyiciro cya 2, inshuro 13 mu cyiciro cya 1, ndetse n’imisozi 2 y’icyiciro cya Haute Category. Hazabaho kandi amanota 14 y’uwahatanye ndetse n’icyiciro kimwe cyo gusiganwa byihariye muri Kigali, ibi bikaba bizatuma Tour du Rwanda iba kimwe mu marushanwa akomeye cyane mu mikino y’amagare umwaka wose.

Imiterere myiza y’u Rwanda, igihugu cy’imisozi igihumbi, ni ikimenyetso cy’amaso atangaje ndetse n’imiterere y’imikino y’amagare ikomeye kurusha ayandi ku isi. Abakinnyi baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Italy, Canada, Ubufaransa ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika, bahagarariye amakipe mpuzamahanga ya UCI Pro nka Nippo Delko, Novo Nordisk na Total Direct Energie, Tour du Rwanda ikaba ishyiraho impano z’ejo hazaza mu mukino w’amagare.

Kwinjira muri ubu bufatanye kwa Rymax Lubricants byumvikana vuba kuko yitezweho guhora ishyigikira umuntu mugukuraho imbogamizi ku giti cye, intego yo gukomeza kwiteza imbere. Tour du Rwanda niyo y’ikitegererezo. Ntabwo gusa ikorwa n’abakinnyi b'amasiganwa, ahubwo na FERWACY nayo ishyiramo imbaraga buri mwaka kugira ngo irusheho kunoza iri siganwa, igera ku rwego rwemewe n’UCI nka Tour 2.1 ikaba iriho uyu munsi. Ikindi kandi, gusiganwa ku magare bijyanye n’imyitwarire myiza, guhuza imbaraga neza: ibi byose ni ibitekerezo Rymax Lubricants itekereza mbere na mbere mu gihe cyo gukora ibicuruzwa bishya cyangwa kunoza ibicuruzwa byayo bisanzwe bya nk'amavuta na girise. Ntitwibagiwe kuvuga ko tuzaba turi gushyiraho amavuta muminyururu y’amagare y’amakipe yose azitabira Tour du Rwanda mu gihe cy’amasiaganwa. ku musozo, urukundo ruhuriweho rw’imikino, biduha kwiha intera ndende bigamije kurujyeza ku rwego rwo hejuru byunga iki gikorwa gikomeye, SP na Rymax Lubricants, mu buryo bukomeye.

Rymax Lubricants ntabwo ari nshya mu gufasha ibigo bikomeye mu mikino. Muri iki gihe, Rymax ni umufatanyabikorwa wa Gatebil, kimwe mu bikorwa bikomeye by’imikino yo Kunyereza imodoka (drift) ku isi, biba muri weekend 5 buri mwaka mugihe kizuba kizwi nka summer muri Norvège na Suède. Mu myaka yashize, Rymax yari afite amasezerano y’imyaka myinshi nka umufatanyabikorwa mukuru w’irushanwa rya Morocco Desert Challenge, isiganwa rikomeye ryitabirwa n’ibinyabiziga byinshi cyane mu gihe kimwe. Ubufatanye muri ibi bikorwa byose bushingiye ku nzozi imwe Rymax ifite: guteza imbere binyuze mumarushanwa.

Amakuru yose
Uru rubuga rukoresha kuki kugirango ubone uburambe bwiza kurubuga rwacu.