

Rymax Lubricants yateye ibiti 898 mu Rwanda ku bufatanye na One Tree Planted
Inkunga yambere, Rymax yatoranyije gushyigikira umushinga wa Kula mu Rwanda. Uyu mushinga ugamije gutera ibiti 120.000 by'ibiti by'ikawa n'ibiti bitanga amahumbezi, mu miryango itatu y'abahinzi bato b'ikawa. Ibi biti bizatanga umusaruro mwinshi w'ikawa ndetse n'inyungu, mu gihe kimwe bizafasha abahinzi barenga 200 gushora mu hazaza habo no mu hazaza h'imiryango yabo. Muri ibyo biti 120.000, ibiti 90.000 bizaba ari ibiti by'ikawa naho 30.000 bizaba ari ibiti bitanga amahumbezi .
Naho ibiti by'ikawa bitanga inyungu ku byerekeye ibidukikije n'ubukungu, ibiti bitanga amahumbezi:
- Birinda ibiti by'ikawa guhangana n'ubushyuhe bw'imirasire y’izuba no kuma, bityo bitanga ikawa nziza bikongera n’umusaruro.
- Birinda ubutaka bikarwanya isuri, bikanatanga umwuka mwiza.
- Byongera ifumbire y'ubutaka, bituma ibiti by'ikawa bikura neza.
Abahinzi bazashyirwa muri gahunda y’amezi 15 aho bazahugurwa bihagije n’abashakashatsi b’inzobere mu buhinzi ku buryo bwiza bwo kwita ku biti by’ikawa n’ibiti bitanga amahumbezi, binyuze mu masomo atandukanye arimo: Gucunga ibiti bitanga amahumbezi, Imiterere y’ibiti by’ikawa n’ubwoko bwabyo, Gukoresha ubutaka neza, Gusarura, Kurwanya isuri, kubagara no gukusanya imyanda, Gukora ifumbire y'imborera no kongerera ubutaka ingufu, ndetse n’ibiti bitanga amahumbezi.
mugutanga ibi biti by’ikawa n’ibiti by’amahumbezi, Kula itanga ibikoresho n’amahugurwa bihagije ku bahinzi b’ikawa, kugira ngo banoze imirimo yabo y’ubuhinzi bityo bikabafasha kongera inyungu muri rusange. Ibiti by’ikawa bishobora gutanga inyungu mu buryo burambye mu myaka igera kuri 30. Binyuze mu gutanga amahugurwa y’ubucuruzi, ubumenyi mu buzima no mu buyobozi, intego y’umushinga ni uguha abahinzi ubushobozi bwo gucunga ubucuruzi bw’ikawa butanga inyungu, bukabafasha gutunga imiryango yabo no kohereza abana babo ku ishuri.
Rymax itanga umusanzu muri uyu mushinga w’agaciro, aho itanga ibiti 898 byavuye mu mafaranga y’ibicuruzwa bya Rymax Apollo ECO. Buri karito igurishijwe haterwa igiti. Buri mezi atatu, umusanzu mushya uzajya utangwa ku mushinga mushya bitewe n’amafaranga azajya aba yavuye mubicuruzwa by’aya mavuta agabanya ikoreshwa rya lisansi.
