

Rymax Lubricants irashimira abatsinze Tour du Rwanda 2020
Nyuma ya etape 8 zanyuze mu gihugu cyiza cy’imisozi igihumbi, aho abakinnyi bahanganye n’imvura, imisozi, izuba, umuyaga, ndetse bakagenda hafi kirometero igihumbi, ubu tumenye uwabaye indashyikirwa. Umukinnyi w’imyaka 20 ukomoka muri Eritrea, Natnael Tesfazion, ni we wegukanye Tour du Rwanda 2020, nyuma y’isozwa ry’iri rushanwa ryabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe i Kigali.
Uyu mukinnyi ukiri muto abaye Umunya-Eritrea wa gatatu utwaye Tour du Rwanda, nyuma ya Daniel Teklehaimanot watsinze mu 2010 na Merhawi Kudus watsinze mu 2019.

Umufatanyabikorwa wa Rymax mu Rwanda, Société Pétrolière LTD (SP), yagizwe umuterankunga w’icyiciro cy’abasiganwa mu gusiganwa ku muvuduko (Sprint Category).
Amanota 14 yose y’abasiganwaga ku muvuduko (sprint points) muri Tour du Rwanda yari afite ibirango bya Rymax na SP. Umukinnyi wabashije gukusanya amanota menshi muri iki cyiciro yahabwaga umwambaro w’icyubahiro wa Sprint Jersey nyuma ya buri gace k’isiganwa. Nyuma y’agace ka nyuma, Yermane Dawit, na we ukomoka muri Eritrea, ni we wegukanye Sprint Jersey, akaba ariwe watsinzi muri iki cyiciro.
Ishyirahamwe ritegura Tour du Rwanda risubije amaso inyuma ku yindi nshuro y’irushanwa ryagenze neza, rikaba ari rimwe mu marushanwa y’amagare akomeye ku mugabane wa Afurika. Nk’umunyamuryango wa Club des Supporters ndetse na SP iri mu baterankunga b’iri rushanwa riri ku rwego rwa UCI Africa Tour 2.1, Rymax Lubricants ifite icyizere gikomeye mu hazaza h’ubu bufatanye bw’imyaka ine.