

kumeneka kw’amavuta ya Moteri – Kugenzura niba Imodoka yawe imena amavuta ya moteri
kumeneka kw’amavuta ya Moter- Kugenzura niba Imodoka yawe imena amavuta ya moteri
Kimwe mu bibazo bikomeye bene imodoka bashobora guhura na byo ni ukumenaka kw’amavuta ya moteri. Amavuta ashobora kumenaka kubera impamvu zitandukanye.
Niba imodoka yawe igira iki kibazo, ni byiza kuyishyira umukanishi cyangwa ukikorera igenzura kugira ngo umenye aho ikibazo kiri no kugikemura hakiri kare mbere y'uko byangiza moteri yawe burundu.

Ibyo Ugomba Kwitaho
Iyo wigenzurira gusohoka kw’amavuta ya moteri, nubwo bishobora kugorana kubona ikibazo nyir’izina, ushobora kugabanya ibyo gukeka urebye impamvu zisanzwe zitera iki kibazo.
Akayunguruzo k’amavuta (Oil Filter)
Akayunguruzo k’amavuta garashobora kwangirika, bitewe no kugashyiraho nabi cyangwa kuba karegeje, kandi mu modoka zimwe na zimwe, hari ibindi bice muri sisiteme y’akayunguruzo gashobora gutuma amavuta ameneka. Ni yo mpamvu, niba ubyikoreye cyangwa bigakorwa na mekanisiye, akayunguruzo kagomba guhindurwa buri gihe uko uhinduye amavuta ya moteri ndetse kakagenzurwa neza kugira ngo kashyirwemo uko bikwiye.

Umwobo usohoramo amavuta (Oil Drain Plug)
Ku gice cyo hasi cy'icupa ry’amavuta ya moteri (oil pan), haba hari umwenge usohoramo amavuta, ushobora kugerwaho uturutse munsi y’imodoka. Umugozi wacitse, umugozi washyizwemo nabi, cyangwa umwobo udafunze neza bishobora kuba intandaro yo gusohoka kw’amavuta. Biroroshye kubibona kuko haba hari amavuta mashya akikije uwo mwobo ndetse no ku ruhande rwayo aho amavuta ameneka amanuka.

Umupfundikizo w’aho ushyira amavuta (Oil Filler Cap)
Amavuta ntashobora kumeneka gutyo gusa ajya hasi. Niba umupfundikizo w’aho ushyira amavuta ku moteri ubuze, udafunze neza, cyangwa warangiritse, imbaraga zisunika muri moteri zishobora gutuma amavuta ameneka igihe imodoka iri gukora.
Valve Gasket
Valve Gasket ni imwe mu mpamvu zisanzwe zitera kumeneka kw’amavuta, cyane cyane mu modoka zishaje cyangwa zikunze gukoreshwa cyane kandi zifite ibirometero byinshi byakozwe. Mu gihe kirekire, hamwe no kwiyongera kw’ububobere bw’amavuta (sludge) biterwa no kuba amavuta yarashwanyaguritse kubera ubushyuhe bwinshi, pressure ikiyongera, bikaba byateza kumeneka kw’amavuta no kwangirika rwaho juwe ihuri nibindi bice. Ni byiza kwegera umukanishi akareba neza niba ari ikibazo cyatewe na gasketi kugira ngo gikemurwe hakiri kare.
Kaliteri ya moteri (Oil Pan)
Hari igihe kwangirika kw’kaliteri y’amavuta munsi y’imodoka bishobora gutera guhinda cyangwa kumeneka kw’amavuta kuva ku rugero ruto kugera ku runini. Ibi bikunze kubaho iyo imodoka yanyuze mu muhanda mubi cyane, amabuye manini cyane mu mihanda itarimo kaburimbo. Icyo gihe, kaliteri y’amavuta ishobora kwangirika, rigacika cyangwa umwobo usohoramo amavuta ukagira ikibazo, bigatuma amavuta ameneka.

Guhagarika no Kwirinda kumenaka kw’amavuta
Rymax Oil Stop Leak ni umuti wihariye ugenewe gukoreshwa iyo habaye ibibazo bisanzwe nko kumeneka kw’amavuta cyangwa umwotsi uva ku muyonga. Ukozwe by’umwihariko kugira ngo ufashe kongera gushya kwa seals na gaskets no kunoza uburyo bwo gufunga neza ahantu hagenzurwa valve guides, impeta za piston, n’inkuta za silindiri. Ibi bituma habaho kugabanya cyangwa guhagarika kumeneka kw’amavuta no kwandura kw’amavuta, bigatuma habaho compression nziza bityo moteri ikagira imikorere myiza.
Uko Bikoreshwa
Iyi nyongeramusaruro ishobora gukoreshwa muri moteri zose zikoresha lisansi, mazutu, na LPG, yaba ifite turbocharger cyangwa itayite. Vanga iyi nyongeramusaruro n’amavuta ya moteri ya Rymax kugira ngo ubone ibisubizo byiza.
Ingano ikoreshwamo
Shyiramo icupa rimwe rya oil leak preventer mu mavuta ya moteri ashyushye, byaba byiza ukabikora vuba nyuma yo guhindura amavuta. Icupa rya Rymax rya 250 ml rya Oil Leak Preventer rikora mamavuta ya moteri hagati ya 3 na 6 litiro.
Icyitonderwa: Menya neza ko urugero rw’amavuta rutarenza igipimo ntarengwa cya moteri yawe.