NT Ux YWM0 Mjct Nz Vm Yy00 MTA5 LW Fk O Tgt NWQ0 M2 Iz O Tdl OD Jh oil change service NT Ux YWM0 Mjct Nz Vm Yy00 MTA5 LW Fk O Tgt NWQ0 M2 Iz O Tdl OD Jh oil change service
Back

Kuki ugomba guhindura amavuta ya moteri?

Amavuta ni yo maraso y’imodoka yawe. Afasha kugumana isuku no kujyenda neza kw’ibyuma bya moteri. None se, bizagenda bite niba utitaye ku gushyiramo amavuta?

Kuki uhindura amavuta?


Amavuta ni ingenzi cyane kuri moteri yawe. Afasha kugabanya kwikubanaho hagati y'ibice byayo no kuyisukura. Nta mavuta, ibice by'icyuma bya moteri byakoranaho bikabyara ubushyuhe bwinshi ku buryo moteri ishobora kwifunga burundu.


Tuvuge ko moteri yawe ifite amavuta ahagije, ariko ntuhindure amavuta na rimwe. Ibintu bibiri bizaba nta kabuza:

  • Umwanda uziyongera mu mavuta. Akayunguruzo kazakuraho uwo mwanda mu gihe runaka, ariko nyuma kazafunga, bigatuma amavuta yanduye anyura mu muyoboro wihariye atarinze kuyungururwa. Amavuta yanduye aba aremereye kandi abangiza, bityo bikihutisha kwangirika kwa moteri.
  • Inyongeramusaruro(additives) zongerwa mu mavuta nk’isukura (detergents), ibigabanya kwirega kw’amavuta (dispersants), ibirwanya ingese, n’ibigabanya kwikubanaho, bigatuma amavuta akora neza muri moteri uko bikwiye.

Ibimenyetso by’amavuta ashaje, yanduye cyangwa make ni ibihe?
Niba igihe cyo guhindura amavuta kigeze, ushobora guhura n’ibimenyetso bikurikira igihe utwaye:

  • Moteri yawe izasohora urusaku rurenze urwo isanzwe ifite (by’umwihariko igihe uyatsa).
  • Imodoka yawe ishobora kugira imbogamizi mu kuguma ku muvuduko umwe. Ibi bishobora guterwa n’akayunguruzo k’amavuta kafunze.
  • Itara ry’amavuta cyangwa irya moteri rizaka kuri taburo(dashboard).

Umwanzuro
Moteri yawe igomba guhabwa amavuta mashya no guhindurirwa akayunguruzo buri gihe. Igihe cy’ihindurwa ry’amavuta kigenwa n’ibintu bitandukanye: imyaka y’imodoka yawe, ubwoko bw’amavuta ukoresha, imiterere y’uko utwara (nk’umuvuduko, imihanda n’umubyigano), ndetse n’ubwiza bwa lisansi ukoresha. Lisansi irimo Sulfur nyinshi ituma habaho aside ikomeye ishobora gutera ingese muri moteri, bityo bikagabanya igihe amavuta agomba kumara.

Guhindura amavuta yawe buri gihe bizakurinda kwangirika gukabije kwa moteri. Bizanagufasha kungukira ku bindi byinshi nk’ugukoresha lisansi neza, imikorere myiza kandi ituje ya moteri, ndetse no kongera igihe moteri izamara.

Kugira ngo umenye amavuta ya Rymax akwiriye imodoka yawe, reba porogaramu yacu yitwa Oil Advisor hano.

Umujyanama wa peteroli
Amakuru yose
Uru rubuga rukoresha kuki kugirango ubone uburambe bwiza kurubuga rwacu.