

Ni ukuri cyangwa imyumvire? Gusesengura imyumvire itariyo ku mavuta ya moteri.
Imyumvire ya 1: Ntugomba guhindura ubwoko bw’amavuta
Hari abantu benshi batekereza ko guhindura ubwoko bw’amavuta bishobora gutuma moteri itangira kunywa amavuta cyangwa igatakaza imbaraga. Ibi si ukuri kuko ibi biterwa n’ibintu byinshi bitandukanye nko kuba akayunguruzo k’amavuta karanduye, ibibazo by’ubushyuhe bw’amavuta, cyangwa se gukoresha amavuta adakwiye. Icy’ingenzi ni uguhitamo ubwoko bw’amavuta bujyanye n’ibisabwa n’uruganda rwakoze imodoka yawe kugira ngo wirinde kwangiza moteri.
Imyumvire ya 2: Iyo watangiye gukoresha amavuta ya synthetic, ntushobora gusubira kuri mineral
Bamwe batekereza ko gukoresha amavuta ya synthetic bisaba kudasubira ku mavuta ya mineral kuko byangiza moteri. Ibi si byo kuko amavuta ya synthetic aba agizwe n’uruhurirane rw’amavuta ya mineral na synthetic. Guhinduranya ayo mavuta ntacyo byangiza. Ikindi kandi, inama zitangwa n’impuguke mu by’amavuta zerekana ko amavuta atandukanye ashobora gukoreshwa bitewe n’imashini n'ibyo isabwa.
Imyumvire ya 3: Amavuta arandura ariko ntiyabora
Amavuta ya moteri arandura bitewe n’udukoresho duto twa metali, umwanda, ivumbi, ubushyuhe bwinshi, n’ibindi bintu byangiza. Amavuta abora vuba bitewe n’oxidation (kwangirika kwatewe n’ikirere) n’ubushyuhe bukabije. Kandi uko umwanda wiyongera, ni ko ubushobozi bw’amavuta bugabanuka, bikagira ingaruka ku mikorere yayo. Ni yo mpamvu ari ingenzi guhindura amavuta igihe cyagenwe hashingiwe ku mabwiriza y'uruganda rwakoze iyo imodoka.
Imyumvire ya 4: Ibara ry’amavuta rigaragaza ko ari meza cyangwa ari mabi
Ubusanzwe, amavuta mashya aba afite ibara rya zahabu cyangwa umuhondo wihariye, nk’uko bigaragara mu mpapuro zisobanura ibiri mu mavuta. Iyo amavuta akoreshejwe, ashobora guhinduka umukara kubera ivumbi, ubukonje, umwanda, soot, n’ibindi byanduza. Hari abatekereza ko amavuta y’umukara aba ari mabi, ariko ibi si ko biri kuko iyo ahindutse umukara biba bivuze ko ari gukora akazi kayo ko kweza no gukuraho imyanda. Icyo gihe, amavuta ntashobora gupimwa ubuziranenge bwayo gusa hashingiwe ku ibara ryayo, ahubwo bisaba ipimwa ry’umwuga mu laboratwari.
Imyumvire ya 5: Amavuta ya synthetic si meza kuri moteri
Mu myaka ya 1970, ibi byari ukuri kuko amavuta ya synthetic yagiraga ibibazo byo gusohoka mu duce duhuza moteri (gaskets) kubera kutajyana n’imiterere y’ibikoresho byakoreshejwe icyo gihe. Ariko uko ikoranabuhanga ryateye imbere, ibyo bibazo byarakemutse. Ubu, amavuta ya synthetic afasha kurinda moteri kurushaho ndetse no kongera imikorere y’uduce dufatanya.
Ubwo rero, ni ingenzi kwirinda ibitekerezo bishingiye ku makuru atariyo, ugahitamo amavuta yizewe kandi abereye moteri yawe kugira ngo uyirinde kwangirika no kugabanya ibibazo bishobora kugutera igihombo.