

Amwe mu makosa abaho mukwita kumodoka: Waba uyakora?
Kugira imodoka ni ikintu cyiza cyane kandi gifite inyungu nyinshi. Ariko, iyo bigeze ku kuyitaho, hari ubwo abantu bakora ibirenze ibisanzwe, bikaba byabagiraho ingaruka mbi. Birababaza cyane kubona imodoka yawe ifite ikibazo, cyane cyane igihe uyikeneye cyane. Kugira ngo wirinde izo mbogamizi, dore ibintu bimwe na bimwe mu bijyanye no kuyitaho utagomba gukora birenze urugero.
Urugero rwa mbere ni ugukoresha ibinyabutabire byo mu bwoko bwa "fuel system cleaner". Ibi byongerwa lisansi ntibishobora gusukura burundu sisitemu ishaje kandi ifite umwanda mwinshi. Ibi binyabutabire bifasha gusa gukomeza kugira isuku no gukuraho imyanda mike, ariko ntibishobora guhangana n'umwanda wimakajwe mu gihe kirekire. Dore impamvu ebyiri zituma ibi binyabutabire bishobora kudatanga ibisubizo byifuzwa:
- Gusukura neza injekteri za lisansi bisaba imiti ikomeye kurenza iyo yemewe mu maduka.
- Imyanda ikomeye igomba gukurwaho hakoreshejwe uburyo bukomeye kurenza ubushobozi bwa sisitemu ya lisansi isanzwe.
Ku modoka ishaje kandi itigeze isukurwa sisitemu yayo ya lisansi, kongeramo ibi binyabutabire bishobora kwangiza aho gukemura ikibazo. Ibi biterwa n'uko iyo myanda yose isukuwe, ishobora kwifunga ahantu h’ingenzi nko muri pompe ya lisansi cyangwa injekteri, bigatuma imodoka idakora neza cyangwa igahagarara burundu.
Ikindi kibazo gisanzwe nu koza imodoka kenshi cyane, cyane cyane hakoreshejwe car wash automatique. Imashini zo koza imodoka zikoreshwa n’imodoka nyinshi ku munsi, bivuze ko ubushishwa bw’imyanda bukomeza kuguma muri za bruso zikoreshwa, bigatuma ibyo bikoresho bisiga imikikize n'ibisukika ku ibara ry’imodoka yawe. Ikindi kandi, uburyo bwo kumutsa imodoka nabwo bushobora kuyangiza, cyane cyane iyo hakoreshejwe ibikoresho bidakwiye.
Inama nziza:
Kugira ngo urinde ibara ry'imodoka yawe, koza imodoka yawe ubwawe ukoresheje Two Bucket Method (indobo imwe yo koza n’iyindi yo koza ibikoresho wakoresheje) ni bwo buryo bwiza kurusha izindi.

Icya nyuma ariko na none cy’ingenzi, ni uko ukwiriye kwirinda gukoresha lisansi cyangwa mazutu itujuje ubuziranenge. Ibikomoka kuri peteroli bitujuje ubuziranenge bishobora gutera “detonation.” Detonation (izwi kandi nka “spark knock”) ni uburyo bwo kwaka bushobora guteza ikibazo cya moteri ndetse no kwangirika kwa juwe ya kilasi (head gasket). Ibi bibaho iyo hari ubushyuhe bwinshi n’umuvuduko mwinshi mu cyumba cyo gutwikiramo (combustion chamber), bigatuma lisansi cyangwa mazutu bigashya byonyine. Mu gihe waba utizeye ubuziranenge bw’ibikomoka kuri peteroli, ni byiza gukoresha Octane Booster kugira ngo wirinde iki kibazo cya detonation.
Imodoka yawe ni ishoramari, si amafaranga gusa ahubwo ni n’umutekano wawe. Kuyitaho neza ni ingenzi, ariko kuyikoresha nabi cyangwa kuyitaho birenze urugero bishobora guteza ibibazo aho kuyirinda. Twizeye ko inama zatanzwe muri ubu busobanuro zizagufasha kwirinda icyo kibazo cyo kuyitaho cyane bikaba bibi aho kuba byiza.